Umuhanzi Sedy Djano yakoze mu nganzo agaragaza urwibutso rukomeye yasigiwe n'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda akaba n'umunyapolitike, Alain Muku, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.
Alain Mukuralinda [Alain Muku] wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda akaba n'umuhanzi w'icyamamare, yatabarutse tariki ya 5 Mata 2025 ku myaka 55. Ibiro by'Ubuvugizi bwa Guverinoma byatangaje ko yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwariye.
Mu itangazo ryabwo bwakomeje butangaza ko “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.’’ Benshi bagowe cyane no kwakira ko Alain Muku yitabye Imana na cyane ko mu masaha yabanje hari hasakaye inkuru zimubika ari muzima.
Mu bashavujwe n'urupfu rwa Alain Muku, harimo umuhanzi Sedy Djano wakuze yumva indirimbo ze ndetse akaba yaramufataga nk'icyitegererezo kuri we no buri muhanzi wo mu Rwanda. Ati: "Alain Muku yari icyitegererezo kuri buri muhanzi yaba umuto n’umukuru. Nakuze nkunda ibihanganobye, gusa niyiruhukire ikivicye tuzacyusa."
Mu kiganiro na inyaRwanda, Sedy Djano yavuze ko Alain Muku yamusigiye umurage wo "kudacika intege ndetse no gukunda gufasha abo mfite icyo ndusha, kuko yafashije abahanzi benshi mu gihe cye. Rero iki ni igihe cyacu natwe ngo tubibe imbuto nziza."
Sedy Djano yatangaje ibi nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise "Iruhukire". Ni indirimbo ivuga ngo "ukimara kugenda nanze kubyemera, n'abo twari kumwe bose banze kubyemera. Oya nanjye sinjye ahubwio nabiterwaga n'agahinda ko kumva ko wagiye. Iruhukire, nta Ntwari ipfa, iratabaruka".
Alain Muku yafatwaga nk'inzu y'ibitabo mu muziki w'u Rwanda, bitewe no kuba yarahirimbaniye kuwuteza imbere, agafasha abahanzi banyuranye nta nyungu abategerejeho, ukongeraho n'ibihangano bye bwite byuje ubuhanga yakoze mu bihe bitandukanye mu mwanya we muto yabaga afite kubera inshingano yahawe n'igihugu, bikizihira benshi.
Yakoze indirimbo zitandukanye nka ‘Tsinda Batsinde’, ‘Gloria’, ‘Musekeweya’ n’izindi yakoreye amakipe atandukanye yo mu Rwanda. Yanashoye imari mu muziki, ashinga Label ya ‘The Boss Papa’ ari nayo yatumye abantu bamenya impano ya Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’. Ni nawe watumye impano ya Clarisse Karasira imenyekana.
Nyuma yo gukora indirimbo igaruka mu murage wa Alain Muku, Sedy Djano yabwiye abakunzi be ko arimo gutegura kuzahura nabo mu gihe aza aje mu Rwanda, "tugasangira, tukishimana, tukanaganira amaso kumaso.
Ati "Si ibyo gusa ahubwo uzaba uri muri uwo muhuro wese azatahana impano atazigera yibagirwa. Sinjye gusa iyo gahunda ndimo ndayitegurana n'abandi bahanzi mukunda muri benshi."
Sedy Djano yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Ntabe ari njye" yakoranye na Serge Iyamuremye, "Be Kind" yakoranye na Riderman na Social Mula, "Don't judge me" yakoranye na Uncle Austin, "God you make me higher" yakoranye na Junior Multisystem n'izindi.
Uyu muhanzi ukomoka mu Karere ka Muhanga, yakuriye mu muryango utishoboye aho baryaga rimwe ku munsi. Avuga ko yabaye mayibobo anakora umwuga wo kuragira inka kugira ngo abone imibereho. Imana yaje kumuhindurira amateka, atangira nawe gufasha abari mu buzima bubi.
Sedy Djano ari mu bagize uruhare mu kumenyekanisha no kuzamura impano z'abagabo batatu bamamaye cyane mu Rwanda ari bo Peter, Paul na Andrea aho yabahurije muri filime y'uruhererekane yitwa "Twitonze" yatangiye gusohoka muri Kamena 2020. Ni filime yakozwe binyuze muri "Be Kind Family" ikora ibikorwa by'ubugiraneza watangijwe n'uyu muhanzi.
Sedy Djano yavuze ko yababajwe cyane n'urupfu rwa Alain Muku
Sedy Djano yamenyekanye mu ndirimbo "Be Kind" yakoranye na Riderman na Social Mula
Alain Muku yari ibuye fatizo mu muziki w'u Rwanda
INDIRIMBO "BE KIND" SEDY DJANO YAKORANYE NA RIDERMAN NA SOCIAL MULA
TANGA IGITECYEREZO